Bureau Social de Développement

Abagenerwabikorwa ba BSD i Nyarubaka basezeranye imbere y’amategeko

 

Byari ibyishimo bikomeye ku miryango 13 y’abagenerwabikorwa ba BSD bo mu murenge wa Nyarubaka basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 25/03/2021, nyuma y’igihe kirekire babana mu buryo budakurikije amategeko.

Gusezerana kw’iyi miryango kwabereye imbere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka ari kumwe n’Umukozi ushinzwe Irangamimerere muri uwo Murenge. Hari kandi na bamwe mu bagize imiryango y’abasezeranye bari baje kwifatanya n’imiryango yabo muri ibyo byishimo.

Iki gikorwa cyo gusezerana imbere y’amategeko, cyakozwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19, cyateguwe na Bureau Social de Développement (BSD), nyuma yo kubona ko iyo abantu babana batarasezeranye imbere y’amategeko bikurura amakimbirane mu miryango ndetse bikaba imwe mu mpamvu y’imicungire mibi y’umutungo w’umuryango. Ibi bigaterwa ahanini n’uko buri wese yihunza inshingano ze z’urugo, kuko aba yumva ko igihe icyo aricyo cyose urwo rugo yaruvamo akagenda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka ahereza icyemezo cy’ugushyingirwa umwe mu miryango yasezeranye

Ku birebana no gutegura imiryango, mbere yo gusezerana imbere y’amategeko, BSD yageneye iyo miryango ibiganiro bitandukanye, byose byagarukaga ku ngaruka zo kubana hadakurikijwe amategeko. Muri zo harimo imicungire mibi y’umutungo w’umuryango, kubuza abana uburenganzira bwabo, amakimbirane mu miryango, kubaho umuryango nta cyerekezo ufite n’ibindi…

Nyuma y’ibyo biganiro, imiryango 13 yabanaga idasezeranye yahise ifata icyemezo cyo gusezerana imbere y’amategeko, maze itangira inzira yo gushaka ibyangombwa byo gusezerana.

Mu muhango wo gusezerana, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, yabanje kubaha inyigisho zitandukanye zirebana n’imibanire myiza y’abashakanye, abasobanurira uburyo bw’icungamutungo bwemewe mu Rwanda, inyungu ziri mu kubana abantu barasezeranye imbere y’amategeko, haba ku bashakanye ubwabo, ku muryango nyarwanda, ndetse no ku gihugu muri rusange. Maze aboneraho kubibutsa ko kugirango imiryango yabo itere imbere bagomba kubana neza.

Ikindi gikorwa cyabaye uwo munsi ni icyo kwitura, aho abagenerwabikorwa ba BSD batatu bari barahawe inka mu mwaka wa 2019, bituye bagenzi babo bari batarizihabwa. Ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo gukomeza koroza inka abagenerwabikorwa, aho abahawe inka na BSD ku nshuro ya mbere, iyo zibyaye, bitura bagenzi babo baba batarazihabwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top