Tariki ya 17 Werurwe 2021, Bureau Social de Développement yafunguye Centre Communautaire ya Rugendabari, yubatswe na Fondation Margrit Fuchs/BSD ku bufatanye n’abaturage, mu Murenge wa Rugendabari, Akarere ka Muhanga.
Mu muhango wo kuyifungura, hari Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, madamu KAYITARE Jacqueline, abayobozi bo ku rwego rw’Umurenge wa Rugendabari, ba mamans volontaires, hamwe n’abagenerwabikorwa ba BSD mu murenge wa Rugendabari.
Iyi Centre communautaire ya Rugendabari, ije yiyongera ku zindi umunani, BSD ifite mu bice bitandukanye ikoreramo.
Muri izi Centres Communautaires, abanyeshuri bo mu mashuri abanza baza kuhafatira ifunguro rya saa sita mu rwego rwo kubarinda guta ishuri. Abanyeshuri kandi bahahurira mu rwego rwo guhabwa ibiganiro bitandukanye, BSD ibategurira. Ubu muri iki gihe abanyeshuri 81 nibo bafashirizwa kuri Centre Communautaire ya Rugendabari.
Centre communautaire ku nyungu z’umwana
Mu ijambo rye, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa BSD, Madamu Yvonne Mutakwasuku, yibukije ababyeyi hamwe na ba mamans volontaires gufata neza iyo Centre kandi igakoreshwa ku nyungu z’abana by’umwihariko no mu nyungu z’abayituriye muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madame KAYITARE Jacqueline yasabye abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’abo mu yisumbuye bafashirizwa kuri iyo Cantine, kwiga neza kugirango bashobore gutegura Ejo heza habo.
Ku munsi wo gutaha Cantine Communautaire ya Rugendabari, imiryango 13 y’abagenerwabikorwa ba BSD yahawe ingurube, aho buri muryango wahawe ingurube imwe, naho imiryango 9 ihabwa inkoko, aho buri muryango wahawe inkoko 10.
Guhabwa ayo matungo bikaba bikorwa mu rwego rwo kongerera ubushobozi imiryango itishoboye, kugirango ibashe kwiteza imbere.