Bureau Social de Développement

Ibyo dukora

Serivisi ishinzwe abana batishoboye

Serivisi ishinzwe abana batishoboye ifasha abana biga mu mashuri abanza bakomoka mu miryango itishoboye yo mu Turere twa Muhanga, Kamonyi na Nyamagabe. Abana bafashwa batoranywa ku bufatanye bw’inzego z’ibanze na Bureau Social de Développement (BSD). Abatoranyijwe bahabwa ubufasha butandukanye harimo guhabwa amafunguro iminsi itatu mu cyumweru bakayafatira mu zzu za BSD zitwa “Cantines communautaires” ziherereye mu bice BSD ikoreramo. Bahabwa kandi ubufasha bw’ibikoresho by’ishuri, imyambaro y’ishuri, imyambaro yo kurimbana, inkweto n’ibikoresho by’isuku.

Kugeza ubu abana 2.385 bafatira amafunguro kuri cantines communautaires 13 ziherereye mu Turere BSD ikoreramo. Abana bakomoka mu miryango ituye kure ya za cantines communautaures bahabwa inkunga y’amafaranga anyuzwa ku babyeyi b’abakorerabushake (mamans volontaires) bashinzwe gukurikirana abana mu buzima bwabo bwa buri munsi kugirango abafashe mu kongera ifunguro mu rugo.

Aba bana kandi barihirwa ubwisungane mu kwivuza buri mwaka kugirango bakurane ubuzima buzira umuze.

Mu rwego rwo gufasha abana kunguka ubumenyi no gukurana imyifatire myiza, buri wa gatandatu, bahabwa ibiganiro bibera kuri cantines communautaires. Ni ibiganiro biba bifite insanganayamatsiko zitandukanye harimo isuku n’isukura, ubuzima bw’imyororokere, uburenganzira bw’abana n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Ubufasha burebana n’abana batishoboye ntibugarukira gusa ku bana ahubwo hari n’ubugenerwa imiryango bakomokamo, hagamijwe gufasha umwana gukurira mu muryango utarangwamo ubukene. Ni muri urwo rwego BSD itegurira amahugurwa imiryango y’abo bana cyane cyane ku birebana no kuringaniza urubyaro, inshingano z’ababyeyi ku bana, uburyo bwo kurwanya imirire mibi no  kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo. Kuri aya mahugurwa hiyongeraho indi  nkunga igamije kuzamura ubukungu bw’umuryango harimo guhabwa inguzanyo ziciriritse n’amatungo maremare n’amagufi.

Abakorerabushake ba BSD ari nabo bashinzwe gukurikirana abana mu buzima bwabo bwa buri munsi nabo bahabwa amahugurwa kugirango umurimo wabo ugirire akamaro umuryango nyarwanda.

Serivisi ishinzwe uburezi n’ubuzima

Mu rwego rw’uburezi, iyi Serivisi itanga ubufasha bw’amafaranga y’ishuri ku bayenshuri baturuka mu miryango itishoboye biga mu mashuri yisumbuye ya Leta cyangwa afashwa na Leta ku buryo bw’amasezerano.

Mu rwego rw’ubuzima, BSD ifasha abana bafite ubumuga aho ku bufatanye n’Ibitaro bya RILIMA, bavuzwa babifashijwemo ba BSD.

Buri kwezi BSD igenera ubufasha Ikigo nderabuzima cya Kabgayi hamwe na Servisi Social y’Ibitaro bya Kabgayi hagamijwe kubyunganira mu kwita ku barwayi bamara igihe kirekire mu bitaro. BSD igenera kandi abarwayi ba Cancer ubufasha mu birebana n’ingendo kugirango bashobore kugera ku bitaro bitandukanye, by’umwihariko ibitaro bya BUTARO.

Mu rwego rwo kurwanya igwingira, abana bagaragaraho imirire mibi bakamirwa amata, aho bahabwa litiro imwe buri munsi kuri buri mwana. 

Buri mwaka BSD itanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 12.000 mu Turere dutatu ikoreramo, ni ukuvuga abantu 4.000 muri buri Karere. 

Irerero  

Irerero rya BSD rikorera mu Kigo cya BSD giherereye i Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga,  rikaba rifite ubushobozi bwo kwakira abana 15.  Ryashinzwe mu mwaka wa 2001 hagamijwe gufasha abangavu baterwa inda zitateganyijwe guhangana n’ibibazo bikomoka ku kubyara bakiri bato.

Muri iryo rerero abangavu babyariye iwabo bahasiga abana ku manywa bakitabwaho n’abakozi ba BSD aho bahabwa ibikenerwa byose bigenewe abana. Mu gihe abana baba bitabwaho n’abakozi ba BSD babishinzwe, ababyeyi babo bajya gukurikira amasomo  mu ishuri ry’imyuga rya BSD bagahabwa ubumenyi mu myuga itadukanye iryo shuri ryigisha ariyo Ubudozi, Ubutetsi, Ubukanishi, Ububaji no gusudira. Amasomo bayahabwa ku nkunga ya BSD. 

Serivisi ishinzwe inguzanyo ziciriritse 

Serivisi ishinzwe inguzanyo ziciriritse ifatwa nk’inkingi ya mwamba mu guhanga imirimo ku bantu batishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora. BSD ibaha inguzanyo nto guhera ku mafaranga ibihumbi ijana  (100.000 Frw) kugeza ku mafaranga ibihumbi magana ane (400.000 Frw) kugirango bakore imishinga mito  ibyara inyungu. Mbere yo guhabwa inguzanyo na nyuma yo kuzihabwa, hategurwa amahugurwa agamije guha ubumenyi abagenewe inguzanyo. Ayo mahugurwa yibanda ku bumenyi ku micungire y’inguzanyo, imicungire y’imishinga ibyara inyungu no kuzigama.

 Nyuma yo guhabwa inguzanyo inshuro eshatu cyangwa enye kandi yishyura neza, umugenerwabikorwa, atangira gukorana n’ibigo by’imari nka SACCO cyangwa izindi Banki.

Umushinga wo gufasha abagore kuzamuka mu bukungu 

Kuva mu mwaka wa 2020, BSD ku bufatanye na Fondation Margrit Fuchs, yatangije umushinga ugamije guteza imbere abagore bafite imbaraga zo gukora bo mu Mirenge ya Mushishiro (Akarere ka Muhanga), Umurenge wa Kayumbu (Akarere ka Kamonyi) n’Umurenge wa Cyanika (Akarere ka Nyamagabe) binyuze mu nkunga y’ingoboka n’inguzanyo nto.

Inkunga y’ingoboka bayihabwa mu gihe cy’amezi 12 kugirango ibafashe kumenyera gucunga amafaranga no kwikenura mu muryango. Mu gihe cy’umwaka bamara bahabwa iyi nkunga y’ingoboka bahabwa amahugurwa atandukanye cyane cyane arebana no gukira ibikomere, ubukungu bw’umuryango, gukora imishinga mito ibyara inyungu, icungamutungo, imiyoborere, ubwuzuzanye no kurwanya amakimbirane mu muryango.

Nyuma y’umwaka bahabwa inkunga y’ingoboka, hakurikiraho icyiciro cyo guhabwa inguzanyo kugirango bashyire mu bikorwa imishinga ibyara inyungu baba barateguye.

Serivisi ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi 

Serivisi ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi ifite inshingano yo gufasha imiryango itishoboye kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kwihaza mu biribwa, kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Kugirango ibyo bigerweho, Iyi Servisi yibanda ku bikorwa bitatu by’ingenzi aribyo gutanga imbuto y’indobanure, gutanga amatungo no kurengera ibidukikije. Ni muri urwo rwego imiryango ihabwa ibiti by’imbuto, umurama w’imboga, ibihumyo, inka, ingurube, inkoko, dendo. Ibyo byose bigakorwa hagamijwe kongera umusaruro mu muryango.

Ku nkunga ihabwa imiryango hiyongeraho amahugurwa kugirango abagize umuryango bagire ubumenyi mu birebana n’ubuhinzi n’ubworozi. Amahugurwa atangwa yibanda kuri tekiniki z’ubuhinzi, uburyo bwo kubyaza umusaruro ubutaka, kurwanya isuri, gufumbira ubutaka, kuhira, kwicira,  gukoresha imbuto z’indobanure hibandwa ku mboga, imbuto, Soya, ibihumyo, ibiti bivangwa n’imyaka, kuvugurura urutoki, uburyo bwo kwita ku matungo n’ibindi. 

Ishuri ry’imyuga 

BSD ifite ishuri ryitwa «Bureau Social de Dévéloppment VTC » ritanga ubumenyi mu myuga. Intego y’iryo shuri ni ugufasha urubyiruko kugira ubumenyi burufasha  kubona akazi ku isoko ry’umurimo cyangwa  kwihangira umurimo bo ubwabo.

Ishuri rifite amashami atanu akurikira :

  • Ubukanishi
  • Ububaji
  • Ubutetsi
  • Ubudozi
  • Gusudira

 Serivisi ishinzwe ubwubatsi no gusana

Serivisi ishinzwe ubwubatsi no gusana ifite inshingano yo gusana no kuvugurura inyubako za BSD aho zihereye hose, kubaka Cantines communautaitres, no kubaka amashuri abanza BSD yubaka ku bufatanye na Fondation MARGRIT FUCHS, mu Turere ikoreramo. 

Scroll to Top