Bureau Social de Développement

Umushinga RGB

“Projet de Réhabilitation sociale et renforcement du pouvoir économique des communautés riveraines des extractions minières en milieu rural » (2017-2018)

ni umushinga  washyizwe mu bikorwa na Bureau Social de Développement (BSD) ku nkunga y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB). Uyu mushinga waje ukurikiye uwari wabanje wo “Kwigisha guhanga imishinga ibyara inyungu no gucunga inguzanyo”, wari ugamije gufasha abaturage baturiye ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro mu murenge wa Muhanga, kwivana mu bibazo biterwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gace batuyemo.

N’ubwo amabuye y’agaciro afite uruhare runini mu bukungu bw’igihugu, usanga ubucukuzi bwayo, iyo budakozwe neza, bugira ingaruka ku baturage, ndetse hakaba n’imyumvire ituma inyungu iva ku mirimo yo mu birombe itagera mu miryango uko bikwiriye.

 Abaturage baturiye ibirombe by’amabuye y’agaciro ahanini usanga babayeho mu bukene, nta n’imishinga yindi bafite ibunganira. Ibi biterwa ahanini n’imyumvire ikiri hasi mu byerekeranye no gucunga umutungo w’urugo aho abafite imbaraga zo gukora bazinduka bajya mu birombe gucukura amabuye y’agaciro nyamara bamwe amafaranga bakoreye ntibayageze mu miryango yabo.

Usanga kandi muri utu duce hari ubusinzi n’izindi ngeso mbi zigendana na bwo nk’uburaya, amakimbirane mu ngo n’izindi.

Abagenerwabikorwa bigishijwe uburyo bwo gutegura imishinga iciriritse  no gucunga inguzanyo.

Kugirango iyo miryango ishobore kuva mu bukene, BSD yayigishije uburyo bwo gutegura imishinga iciriritse ibyara inyungu no gucunga inguzanyo. Imishinga yakozwe neza yiganjemo iy’ubucuruzi buciriritse n’ubukorikori, ihabwa inguzanyo banatozwa gukorana n’ibigo by’imari. Ndeste imishinga 133 yahawe inguzanyo ifite agaciro ka miliyoni cimi n’eshanu na magana arindwi  (15.700.000 frw).

Mu mishinga yakozwe ikanahabwa inguzanyo harimo imishinga y’ubucuruzi, harimo umuhsinga wo gukora Tofu, harimo umishinga wo gukora amasabune, ndetse n’imihsinga y’ubworozi bw’amatungo magufi.

Guteza imbere umuco w’ubufatanye n’ubuvugizi

Ibiganiro bidahagije hagati y’amasosiyete acukura amabuye y’agaciro n’abaturage bo mu duce ducukurwamo amabuye yatumye hategurwa inama yahuje Sosiyete zicukura amabuye y’agaciro, abahagarariye abaturage hamwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Abaturage bahinduye imyumvire n’imitwarire

Ubukene mu miryango ituriye ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro usanga buterwa ahanini n’imyitwarire ya bamwe ku birebana n’imicungire y’umutungo w’urugo.

Ibi byatumye BSD itegura ibiganiro bigenewe mu miryango Ku:

  • uburinganire n’ubwuzuzanye
  • Gukumira no gukemura amakimbirane,
  • Ubuzima bw’imyororokere no kuringaniza urubyaro

Uyu mushinga ukaba waragiriye akamaro kanini abo wari ugenewe nk’uko ubuhamya bwa bamwe mu bagenerwabikorwa bubigaragaza (Video)

Scroll to Top