Aider à s’aider
Amakuru
January 10, 2025Imiryango 151 y’abagenerwabikorwa bafashwaga na BSD mu bice bya Kumukenke na Rugendabari ho mu Karere ka MUHANGA, basoje icyiciro cyo gufashwa binjira mu cyiciro cyo kwiteza imbere badategereje inkunga ya BSD. Ni imiryango yari imaze imyaka igera kuri itanu cyangwa irenga kandi yaramaze kubona ibyiciro byose by’inkunga BSD igenera imiryango itishoboye hagamijwe kuyivana mu bukene ikiteza imbere.
Ni muri urwo rwego, mu kwezi k’Ukuboza 2024. Hateguwe igikorwa cyo gusoza inkunga iyo miryango yagenerwaga, hanatangwa impamyabushobozi ku miryango mu rwego rwo kuyishimira kuba yaracunze kandi igakoresha neza inkunga yahawe.
Mu muhango wo gushimira iyo miryango, abagenerwabikorwa basoje icyiciro cyo gufashwa bashimiye BSD ku nkunga yabahaye, bahamya ko yabagiriye akamaro ndetse ikababera inkingi izabafasha gukomeza gutera imbere.
Abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Umurenge bashimiye BSD bashimira n’abagenerwabikorwa kuba baramenye ko inkunga bahabwa itazahoraho bityo bakayikoresha neza.
Ibyo byashimangiwe kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BSD, Madamu MUTAKWASUKU Yvonne, wavuze ko inkunga BSD itanga ku bagenerwabikorwa idahoraho, ahubwo ari iyo kubafasha kwifasha nk’uko biri mu ntego ya BSD yo “Gufasha kwifasha”. [...]
Read more...
December 23, 2024Kuva ku itariki ya 12 kugeza ku itariki ya 29 Ugushyingo 2024, abagore bafashwa ba Bureau Social de Développement (BSD) binyuze muri gahunda yo kabaha inguzanyo iciriritse hagamijwe kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga ibyara inyungu bahawe amahugurwa agamije kubngerera ubumenyi ku mitergurire y’imishinga.
Amahugurwa yahawe abagenerwabikorwa bo mu Murenge wa KAYUMBU wo mu Karere ka KAMONYI, Umurenge wa MUSHISHIRO wo mu Karere ka MUHANGA n’Umurenge wa CYANIKA wo mu Karere ka NYAMAGABE. Amahugurwa yitabiriwe n’abagore 282, ahi buri tsinda ryahugurwaga iminsi ine. [...]
Read more...
November 29, 2024Kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 2 Ugushyingo, Bureau Social de Développement (BSD) yakoze ibiganiro by’isanamitima bigenewe abakobwa babyariye iwabo biga imyuga itandukanye mu ishuri ry’imyuga rya BSD.
Gahunda yo gufasha abakobwa babyariye iwabo, BSD yayitangiye mu mwaka wa 2021 ku bufatanye na Fondation MARGRIT FUCHS. Abakobwa bafashwa ni ababyariye iwabo ntibagire amahirwe yo gukomeza amashuri, kubera ingaruka zatewe no gutwara inda zitateganyijwe. Ubufasha bahabwa ni ukubigisha imyuga itandukanye yigishirizwa mu ishuri ry’imyuga rya BSD, kandi abana babo bakitabwaho mu irerero rya BSD aho bahabwa iby’ibanze umwana akenera mu gihe ababyeyi babo baba bagiye kwiga imyuga.
Intego y’ibiganiro ni ugufasha abo bakobwa gukira ibikomere batewe n’ingaruka zo guterwa inda batateganyije kandi bakiri bato, cyane cyane ibibazo byo kurera abana bonyine nta bushobozi bafite ndetse no kuba abenshi muribo bashyirwa mu kato n’umuryango. Ni muri urwo rwego BSD yahisemo kubafasha gukira ibyo bikomere binyuze mu biganiro by’isanamitima. Ibyo biganiro bakaba babihabwa buri ntangiriro y’umwaka w’amashuri, kuko byagaragaye ko ibyo bikomere bituma batakaza icyizere cy’ejo hazaza ndetse bigatuma batanakurikira amasomo neza mu ishuri.
Muri ibyo biganiro abakobwa babyariye iwabo biga mu ishuri ry’imyuga rya BSD bafashe umwanzuro wo kudaheranwa n’ibihe byahise ahubwo bagategura neza ejo hazaza habo. [...]
Read more...
June 27, 2024Mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka MUHANGA, ryabaye kuva tariki ya 3 kugeza tariki ya 7 Kamena 2024, Bureau Social de Développement (BSD) yahawe igihembo nk’umufantanyabikorwa mwiza w’Akarere ka MUHANGA mu iterambere n’imibereho myiza y’imiryango.
Bimwe mu bikorwa BSD yamuritse ifashamo abaturage harimo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi aho iha abaturage imirama y’imbiga, ibiti by’imbuto ziribwa n’ibiti bivangwa n’imyaka, imigina y’ibihumyo, imibyare y’insina.
BSD kandi ikurikirana abagenerwabikorwa ibaha ubumenyi mu birebana n’ubuhinzi hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Uretse umusaruro w’ubuhinzi wamuritswe, hanamuritswe umusaruro w’ubworozi nawo abagenerwabikorwa bafashwamo na BSD aho bahabwa amatungo : Inka, ingurube, inkoko, Dendo hagamijwe kubafasha kubona indyo yuzuye mu muryango no kongera ubushobozi bw’umuryango mu bijyanye no kwihaza.
Mu bworozi kandi BSD yamuritse umusaruro w’amafi ukomoka ku bworozi bw’amafi bukorwa na Koperative KORA WIGIRE ikorera ubworozi bw’amafi mu gishaga cya NYIRANGARI, ibifashijwemo na BSD.
Uretse ubuhinzi n’ubworozi busanzwe bukorwa n’abagenerwabikorwa, BSD yatangiye kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ni muri urwo rwego ubu yatangiye gukora amasabune yifashishije umusaruro wa Avoka, amasabune akorwa na Koperative AGAKESHA MUBYEYI ibifashijwemo na BSD. Naho kubirebana b’ubworozi abagenerwabikorwa ba BSD batangiye gutunganya amavuta y’inka.
Mu bindi byamuritswe harimo ibikorwa by’abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imuga rya BSD, mu Ishami ry’ubutetsi n’ubudozi. [...]
Read more...
Abo turi bo
BUREAU SOCIAL DE DEVELOPPEMENT (B.S.D.) ni umuryango utari uwa Leta, washinzwe mu mwaka wa 1992 ufite icyicaro mu Karere ka MUHANGA.
Ibyo dukora
- Gufasha abana bo mu miryango itishoboye
- Ubuzima n’uburezi
- Irerero
- Inguzanyo ziciriritse
- Ubuhinzi n’ubworozi
- Imyuga
- Gusana