Bureau Social de Développement

BSD yahaye abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku

 

Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri, BSD yatanze ibikoresho by’ishuri hamwe n’iby’isuku ku banyeshuri biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza basubukuye amasomo tariki ya 18 Mutarama 2021 nyuma y’amezi 11 amashuri yabo afunze kubera icyorezo cya Covid19.

Ni igikorwa cyabaye ku matariki atandukanye mbere gato y’uko ayo mashuri atangira, kikaba cyarabereye mu bice bitandukanye BSD ikoreramo : Gahogo, Kinini, Gifumba, Kumukenke, Nyarusange, Nyamirama, Rugendabari na Nyarubaka.

Iki gikorwa cyo gutanga ibikoresho by’ishuri hamwe n’iby’isuku cyakozwe hubahirizwa amabwiriza n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid19. Abanyeshuri 1.160 biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bahawe ibikoresho by’ishuri harimo ibikapu, amakayi, amakaramu, hamwe n’ibikoresho by’isuku harimo amasabune, umuti n’uburoso byo koza amenyo. Abandi bahawe ibikoresho ni abiga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza, ariko bo bahawe  ibikoresho by’isuku gusa kuko ibikoresho by’ishuri bari barabihawe mu kwezi k’Ugushyingo 2020 ubwo amasomo y’icyiciro cyabo yasubukurwaga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top