Bureau Social de Développement

Kuva mu gufashwa bagana ku bukire Abagenerwabikorwa ba BSD biyemeje gushyira ahazaza habo mu biganza byabo

Imiryango 151 y’abagenerwabikorwa bafashwaga na BSD mu bice bya Kumukenke na Rugendabari ho mu Karere ka MUHANGA, basoje icyiciro cyo gufashwa binjira mu cyiciro cyo kwiteza imbere badategereje inkunga ya BSD. Ni imiryango yari imaze imyaka igera kuri itanu cyangwa irenga kandi yaramaze kubona ibyiciro byose by’inkunga BSD igenera imiryango itishoboye hagamijwe kuyivana mu bukene ikiteza imbere.

Ni muri urwo rwego, mu kwezi k’Ukuboza 2024. Hateguwe igikorwa cyo gusoza inkunga iyo miryango yagenerwaga, hanatangwa impamyabushobozi ku miryango mu rwego rwo kuyishimira kuba yaracunze kandi igakoresha neza inkunga yahawe.

Mu muhango wo gushimira iyo miryango, abagenerwabikorwa basoje icyiciro cyo gufashwa bashimiye BSD ku nkunga yabahaye, bahamya ko yabagiriye akamaro ndetse ikababera inkingi izabafasha gukomeza gutera imbere.

Abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Umurenge bashimiye BSD bashimira n’abagenerwabikorwa kuba baramenye ko inkunga bahabwa itazahoraho bityo bakayikoresha neza.

Ibyo byashimangiwe kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BSD, Madamu MUTAKWASUKU Yvonne, wavuze ko inkunga BSD itanga ku bagenerwabikorwa idahoraho, ahubwo ari iyo kubafasha kwifasha nk’uko biri mu ntego ya BSD yo “Gufasha kwifasha”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top