Bureau Social de Développement

Ubuhinzi n’ubworozi

BSD izirikana ko ubuhinzi n’ubworozi ari zimwe mu nkingi zigize ubukungu bw’imiryango ndetse n’ubw’igihugu. Serivisi y’ubuhinzi n’ubworozi ya BSD ishinzwe gufasha abagenerwabikorwa ba BSD kubona ibiribwa bihagije, hagamijwe kurwanya imirire mibi mu muryango .

Kugirango ibiribwa bihagije biboneke, bisaba ko umusaruro wiyongera. Ni muri urwo rwego iyi Serivisi, yigisha abagenerwabikorwa uburyo bwo guhinga ku butaka buto kandi bugatanga umusaruro uhagije, guhinga imbuto z’indobanure hibandwa ku mboga, Soya, ibihumyo, urutoki,  imbuto z’ibiti biribwa n’ibiti bivangwa n’imyaka. Kugirango umusaruro kandi wiyongere, BSD yigisha abagenerwabikorwa bayo, uburyo bwo gufumbira, gusasira, kuvomerera, kwicira no kumenera.

Mu rwego rw’ubworozi, Abagenerwabikorwa borozwa inka hamwe n’amatungo magufi, ingurube, ihene, inkwavu, inkoko. Ibi bikorwa mu rwego rwo kugirango babone ifumbire ihagije yo gufumbira imyaka, babone kandi amata, amagi n’inyama.

Mu gufasha abagenerwabikorwa kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, BSD Iba yifuza ko mu gihe kiri imbere, bazaba bashobora kwigira, batagikeneye ubufasha bwa BSD, ahubwo bashobora kwihaza ubwabo ku bijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Scroll to Top